Kuri iyi tariki ya 7 Mata 2024, Abayobozi bakuru ba IRMCT baribuka imyaka 30 ishize ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda.

Mechanism
Kigali
Kwibuka 30 n'amafoto y'abayobozi bakuru ba IRMCT

Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 no Kwibuka ku ncuro ya 30, Abayobozi bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), ari bo Peresida Graciela Gatti Santana, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Abubacarr M. Tambadou, batangaje ibikurikira:

“Mu myaka 30 ishize, mu Rwanda habaye urugomo rwa jenoside rugamije kurimbura abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi. Iyo jenoside yari iteye ubwoba bukabije mu buryo bwose - abana bakubiswe amahiri, abakobwa n’abagore basambaywa ku gahato ndetse bakorerwa urundi rugomo rushingiye ku gitsina mu buryo bwa kinyamaswa. Mu minsi 100 gusa hishwe abantu barenga 800.000. Amahanga ntazikura mu isoni kuko ibyo byose byabaye areba ariko ntagire icyo akora.

IRMCT iribuka abantu bakorewe ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, ni ukuvuga abishwe n’abarokotse ndetse n’imiryango yabo bafite ububabare buhoraho.

IRMCT iribuka kandi ubutwari n’uruhare by’abatangabuhamya bagera kuri 2.200 batanze ubuhamya mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”). Ubuhamya bwabo bwafashije cyane TPIR mu guca imanza zerekeranye n’uruhare abantu 73 bagize muri jenoside no mu  kwemeza ko ‘jenoside yakorewe mu Rwanda ari ikintu kinjiye mu mateka y’isi, kidashidikanywaho kimwe n’ibindi byose byabaye kandi kiri mu bintu  “kimenyabose byabaye”’.

Kwibuka ku ncuro ya 30 ni ikintu gihita kitwibutsa ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo haboneke ubutabera ku byerekeranye n’ayo marorerwa yabaye. Kuva TPIR yafunga imiryango mu mwaka wa 2015, IRMCT imaze gusoza imirimo yerekeranye no gushakisha abantu bose bahunze ubutabera yashakishaga kugira ngo ibaburanishe uretse babiri. Ku rwego rw’igihugu, ubutabera bw’u Rwanda bwaburanishije abantu ibihumbi n’ibihumbi bakoze ibyaha kandi muri abo harimo abaregwaga mu manza zagenzuwe na IRMCT nyuma y’uko TPIR izimuriye mu Rwanda. N’ubwo ibyo byose byagezweho, hari abantu benshi bakekwa kuba  barakoze jenoside ubutabera bw’u Rwanda butarashobora kugeraho kubera ko bahungiye mu bindi bihugu maze bakaba bidegembya nta gihana. IRMCT irasaba amahanga kwifatanya n’u Rwanda kuri uyu munsi ukomeye kugira ngo habeho ubutabera.

Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rurwana no kumva aya mateka rwubakiye ku ntambwe ikomeye ababyeyi barwo bateye, IRMCT inejejwe no gutanga umusanzu wayo ibungabunga umurage wasizwe na TPIR kandi irushaho korohereza abantu kuwugeraho. Muri urwo rwego  kandi, turimo no gukora ibishoboka byose ngo ku isi yose abantu bashobore kugera, nta nkomyi, ku myanzuro ishingiye ku byabaye n’iyo mu rwego rw’amategeko ikubiye mu manza zaciwe na TPIR na IRMCT. Ibyo bigamije gutuma abantu bose bibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bemera ko yabayeho kandi bayikuramo isomo.”